Agezweho Imideli

MU IRUSHANWA RYA MISS SUPRANATION RYEGUKANWE N’UMU TAILAND:

IKAMBA RYA NYAMPINGA WA SUPRANATION RYEGUKANWE N’UMUKOBWA WO MURI TAILAND AHIGITSE ABO BARI BARIHANGANIYE BARIMO UMUNYANA SHANITAH

UMUNYANA SHANITAH

Iri rushanwa rya Miss Supranational 2019 ryari ryitabiriwe na banyampinga bari byaturutse mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda rwari rwitabiriye,

Muri iri rushanwa ryegukanwe n’umukobwa wo mu gihugu cya Tailand ariweAntonia Porsild [Poxwild] ubusanzwe ubuzima bwe akaba ari umukobwa waranzwe n’ubwenge bwinshi,

Uyu munya Tailand yambitswe ikamba ry’ubwiza n’ubwenge rya Miss Supranational ahigitse abakobwa 79 barimo n’umunyarwanda kazi Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa,

Uyu muhango wo guhitamo Miss Supranational 2019 wabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2019 ukaba warabereye mu nyubako ya International Congress Centre mu Mujyi wa Katowice muri Polonye,

Uyu Miss Anntonia ubusanzwe afite imyaka 22 y’amavuko yari agaragiwe na Gabriela De La Cruz wo muri Venezuela wabaye igisonga cya kane,Janick Macete wo muri Peru wabaye igisonga cya Gatatu,Jesica Fitriana wo muri Indonesia wabaye igisonga cya kabiri na Yana Haenisch wo muri Namibia wabaye igisonga cya mbere,

Ibihugu bifite abakobwa bageze mu icumi ba mbere ni Jesica Fitriana Martasari Miss Supranational Indonesia 2019, Anntonia Porsild Miss Supranational Thailand 2019, Janick Maceta Del Castillo Miss Supranational Peru 2019, Yaiselle Lucia Tous Tejada Miss Supranational Colombia 2019, Regina Gray Miss Supranational United States of America 2019.


Yana Haenisch Miss Supranational Namibia 2019, Nguyen Thi Ngoc Chau Miss Supranational Vietnam 2019, Gabriela De La Cruz Miss Supranational Venezuela 2019, Hana Vágnerová Miss Supranational Czech Republic 2019 na Krysthelle Barretto Miss Supranational Panama 2019
Abakobwa bavuyemo Miss Supranational 2019 ni abo muri Namibia, Thailand, Venezuela, Indonesia na Peru,

Anntonia wambitswe ikamba asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Stamford International University,
Yambitswe ikamba asimbura Miss Supranational 2018 Valeria Vasquez of Puerto Rico washimiwe uko yabaniye abategura iri rushanwa mu gihe cy’umwaka amaranye ikamba, Bavuze ko bishimiye kumuha ikaze mu muryango w’abakobwa batwaye ikamba rya Miss Supranational.

Related posts

Icyihishe inyuma y’ibihuha byo gucamo ibice Kongo

Espoir Ndayishimiye

Uwizeyimana Evode wahohoteye umugore na Dr Isaac Munyakazi ukurikiranweho uburiganya beguye

Espoir Ndayishimiye

IKI CY’UMWERU KIRASIGA JULES ULIMWENGU YURIYE RUTEMIKIRERE YEREKEZA MU BUSHINWA.

Alpha Niyibigira

Leave a Comment