Agezweho Amakuru Izindi nkuru

URUVUNGANZOKA RW’ABANTU MURI NYABUGOGO BAGIYE MU MINSI MIKURU.

URUNYURANE RW’ABANTU IBIHUMBI N’IBIHUMBI BAGIYE KURIRA NOHELI MU BICE BITANDUKANYE BY’IGIHUGU MURI GARE YA NYABUGOGO.

Uko umwaka ushize undi ugataha niko umuvuduko w’isi ugenda wiyongera mu batuye uyu mubumbe mu kwizihiza iminsi mikuru yaba Noheli n’ubunani ndetse n’indi minsi mikuru bamwe bizihiza bitewe n’imyemerere yabo,

Abantu benshi barashaka amatike

Bimaze kumenyerwa ko tariki 25 Ukuboza ndetse na tariki 01 Mutarama buri mwaka hano mu Rwanda byamaze kuba umuco ko buri wese ibyishimo bye abigaragariza muri iyi minsi mikuru,

Ntibikunze kubaho ko muri Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo ko hagaragara ubwinshi bukabije bw’abantu mu buzima bwa buri munsi kereka muri iyi minsi mikuru cyangwa mu bihe by’abanyeshuri bava cyangwa bajya ku mashuri yabo,

Ubusanzwe mu y’indi minsi isanzwe muri iyi Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo hanyura abagera mu bihumbi bigera ku 60,000 by’abantu bivuze ko buri saha hanyura ibihumbi 6000 by’abantu,akaba ari naho uzasanga imodoka nyinshi inini n’intoya z’amakampani atwara abagenzi atandukanye akorera muri iyi Gare,

Reka tugaruke muri uyu mwaka aho uyu munsi tariki 24 Ukuboza 2019 kuva mu rukerera kugeza mu masaha y’umugoroba aho abantu bari uruvunganzoka,rimwe na rimwe bikunze no gutuma bamwe na bamwe babura imodoka mu gihe iyo basanze aho bagurira amatike yashize bikanabavira mo kurara muri iyi Gare kubaturutse kure cyane ko iyi Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo usanga ari amahuriro y’abaturutse imihanda yose,

ABANTU BAZINDUKIYE MURI NYABUGOGO BAGIYE MU MINSI MIKURU.

Ubusanzwe hari amasaha aba ateganyijwe yo kugarukira ho gutanga amatike icyo gihe nta modoka y’izi kompanyi iba yemerewe guhagurukana abagenzi muri iyi Gare,usanga rero ayo masaha aba ari saa 17h30′ gusa bikunze gukorwa mu bihe by’abanyeshuri,

Bimaze kumenyerwa ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru aho usanga abagenzi baba batonze imirongo imbere y’ibiro baguriraho amatike cyangwa ku modoka afitiye itike iza kumutwara mu gice yerekeje mo aho bamwe bakunze kugura amatike bazindutse cyangwa kuyagura k’umunsi ubanziriza uwo baba bari buhagurukireho,iyi mirongo kandi imaze kumenyerwa hirya no hino mu magare yo mu gihugu ku bagenzi bategereje imodoka cyane nko mu mujyi wa kigali no munkengero zayo aho iterambere ry’u Rwanda ryakataje aho nta mugenzi ucyishyura amafaranga umudereva umutwara mu ntoki ahubwo agakoresha ikarita izwi nka”TAP&GO”

Twagerageje gushaka umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri iyi Gare ariko twagiye gukora iyi nkuru tutari twamubona ubwo tuzabatangariza amakuru tuzahabwa n’uyu Muyobozi mu nkuru zacu zitaha.

Related posts

APR FC YIHANIJE MUSANZE FC ITARI IFITE UMUTOZA MUKURU ,MU GIHE ITSITARIYE KURI STADE UMUGANDA

admin

Itsinda KDKZ Muzik Bandz mu ndirimbo nshya

admin

Uwizeyimana Evode wahohoteye umugore na Dr Isaac Munyakazi ukurikiranweho uburiganya beguye

Espoir Ndayishimiye

Leave a Comment