Amakuru Imyidagaduro

ABANYAMAKURU 20 BA MBERE MU RWANDA MU MYIDAGADURO BAKOMEJE KURINDA IZINA RYABO NGO RITAGWA

AMAZINA Y’ABANYAMAKURU 20 BA MBERE BAKORA IBIGANIRO BY’IMYIDAGADURO N’ABAGIRA AHO BAHURIRA NAYO BANIKIYE ABANDI MU MPERA Z’UMWAKA WA 2019.

Iteka mu buzima bwa buri munsi ku bitangazamakuru bitandukanye yaba ama televiziyo,ama radiyo, ibinyamakuru byandikira kuri murandasi cyangwa ibyandika mu mpapuro yemwe no kuzindi mbuga nkoranyambaga hagaragara inkuru zitandukanye aho murizo haba harimo n’iz’imyidagaduro,ni muri urwo rwego igitangazamakuru cyanyu mukunda ahavanews.com cyabakoreye urutonde rw’abanyamakuru bakora ibiganiro by’imyidagaduro ndetse n’abandika inkuru z’imyidagaduro hari abanyamakuru umuntu atarenza ingohe bakoze bagira n’izina rihambaye mu Rwanda ndetse no hirya no hino.

Muri uru rutonde rwagaragaye ho abasore b’abanyamakuru bakoze cyane mu mpera za 2019 mu myidagaduro aribo Jules Ndagano ukore igitangazamakuru cy’Umwezi.net ndetse na MC KK Wamamaye ukorera Radio ya Fine Fm.

Dore uko urutonde rw’abanyamakuru 20 bambere banikiye abandi mu mwaka wa 2019 hagati yawo ndetse no mu mpera zawo mu mu gutangaza amakuru y’imyidagaduro:

20- Eddy Claude Mudenge.
Iri zina rizwi cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda aho ryanyuze ku ma Radio menshi atandukanye arimo Contact Fm, Frash Fm n’izindi,uburero Eddy Claude Mudenge ari kuri Isango Fm & TV aho atambutsa i kiganiro kizwi nka “Sunday night” ari naho akibarizwa na bugingo n’ubu, iri zina rero ryaje kuri uyu mwanya kuko ryakoze cyane mu mpera z’umwaka wa 2019.

19- Irene Murindahabi ubu ubarizwa ku Isango Fm nawe ukunze kugaragara mu kiganiro kizwi nka “Sunday night” uyu musore nawe n’umwe mu bamaze igihe muri “Show Biz” kuko ari mubakomeje kuyishyiramo imbaraga kuri kiriya gitangazamakuru (Isango Fm) akorera,nawe rero yabashije kugaragara kuri uru rutonde bivuye ku mbaraga yakoresheje mu mwaka wa 2019.

18- Yago, iri ni izina ryatumbagiye cyane mu mwaka wa 2019 aho yakoraga ikiganiro cy’imyidagaduro kuri Tv10 mu masaha yo ku manywa,ntawe uyobewe ko izina Yago ryatangiye kwigaragaza mu myidagaduro hano mu Rwanda ubwo uyu musore yakoraga ikiganiro cy’izwi nka “Ndasuhuza” kuri Television ya Goodrich TV bigatuma izina rye ryaguka aho yakomeje no kuribyariza umusaruro kuri Television ya Tv10.

17- Iras Jalas, n’umwe mu mazina akomeye hano mu Rwanda mu banyamakuru bakora ibiganiro by’imyidagaduro aho iri zina ryamenyekanye cyane ubwo yageraga kuri Radio Isango Star mu kiganiro cya “Sunday night” iri zina naryo ryarakoze cyane mu myidagaduro.

16- Man Bu ,uyu mugabo izina rye rirazwi mu Rwanda hose kuko mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio Frash Fm mu masaha ya samunani abakurikiwe n’imbaga nyinshi y’abantu,irizina rero 2019 ryagaragaje imbaraga zidasanzwe.

15- Michou cyangwa se Michelle Iradukunda uretse kumva iri zina gusa abenshi bamuzi mw’ijwi ryiza bimwe mu byatumye aza kuri uyu mwanya ndetse byanamuzamuriye urwego mu Rwanda mu makuru y’imyidagaduro bivuye ku gitangazamakuru akorera ari cyo Magic Fm mu mwaka wa 2019.

14- Gentil Gedeon,uyu mugabo iri zina rizwi na buri wese mu Rwanda ukurikira na amakuru y’imyidagaduro, Gentil yanyuze ku maradiyo arimo Salus Fm, Isango Fm ubu akaba ari kuri KT Radio aho akora ikiganiro cy’imyidagaduro.

13- MC Buryohe, nyuma y’uko iri zina rimenyekanye mu bitaramo bitandukanye nk’umuyobozi uba ubiyoboye, mu mwaka wa 2019 ryarazamutse cyane kuri Frash Tv mu kiganiro gitambuka buri munsi mu masaha y’amanywa,bimwe mu byatumye aza kuri uru rutonde.

11- Gerald Mbabazi,kuba ari mu banyamakuru bakunzwe cyane n’igitsina gore kubw’ikiganiro akora yaba kuri Magic Fm ndetse na Television Rwanda bituma aza mu banyamakuru bakunzwe cyane mu mwaka wa 2019.

11- Bacti, imyaka ibaye myinshi iri zina rizwi cyane mu myidagaduro,nyuma yo kunyura ku ma Radio menshi atandukanye byatumye akomeza kwamamara gusa mu mwaka wa 2019 iri zina ryagaragaye kuri Affrimax Tv igitangazamakuru gikorera kuri YouTube.

ANITHA PENDO UKOMEJE KWANIKIRA ABANYAMAKURU B’IGITSINAGORE MU BANYAMAKURU BAKUNZWE KURUSHA ABANDI.

10- Anitha Pendo, rimwe muzina yamamaye mu ruhando mpuzamahanga ndetse na hano mu Rwanda cyane ko ari mu bagore bacye mu Rwanda bazwi ho gutinyuka muri uyu mwuga cyane ko mu myidagaduro yagizemo uruhare rwinshi.

9- Bianca, iri zina rimaze kumenyekana mu Rwanda cyane cyane muri uyu mwaka wa 2019 mu kiganiro gitambuka buri munsi kuri Frash Tv,bimwe mu biganiro bikunzwe byatumye izina Bianca ryamamara.

8- Kajette ,izina rizwi mu bitangazamakuru byandikira kuri murandasi gusa rikaba rizwi cyane ku kinyamakuru cy’Inyarwanda.com mu makuru y’imyidagaduro bituma ahavanews.com imushyira kuri uru rutonde.

7- Uncle Austin,umwe mu bazwi ho kuzamura bamwe mu bahanzi bakizamuka,bituma ibi bigwi byiyongera kubindi uyu mugabo yagize mu myaka yatambutse,mu mwaka wa 2019 kuri Radio Kiss Fm mu biganiro bikunzwe atambutsa kuri iyi Radio bigaragaza ko mu myidagaduro akwiye kuza kuri uru rutonde.

JULES NDAGANO MU RUTONDE RY’ABANYAMAKURU BAKUNZWE KURUSHA ABANDI MU MWAKA WA 2019.

6- Jules Ndagano,iri n’izina ushobora kumva ukumva ni rishya muri wowe ariko ni izina ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2019 aho uyu musore ubusanzwe usanzwe akorera igitangazamakuru cy’ umwezi.net uretse no kuba akorera iki gitangazamakuru azwiho impano yo gusobanura filimi ibi bita “agasobanuye” aho akoresha izina rizwi nka “Curtis” akaba ariwe wasobanuye filimi izwi nka “Killer Bride” si ibi gusa yamenyekanye ho akaba yaragaragaye mu bagize ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro,mu mwaka wa 2019 izina Jules Ndagano byamuhaye kuza k’umwanya wa 6 kuri uru rutonde.

5- Aisa Kiza,kuri Royal Fm rimwe mu mazina akunzwe hano mu Rwanda akaba iri Zina ryaramenyekanye cyane mu ruhando rw’amakuru y’imyidagaduro nawe rero 2019 byamusize agiye kuri uru rutonde.

DJ ADAMZ MU BANYAMAKURU BAKUNZWE KURUSHA ABANDI MU MWAKA 2019.

4- DJ Adamz ,si ubwa mbere iri zina uryumvise cyane ko rizwi kuva kera yanyuze ku maradiyo atandukanye harimo City Radio yabanjeho aka ari naho ari ubu aho akora ibiganiro bitandukanye harimo n’icyitwa Isanzure, tubibutse ko yanakoze kuri Radio ya Hot Fm,mu w’2019 Adamz yaje ku mwanya wa 4.

MC KK WAMAMAYE WAGARAGAYE KU RUTONDE RY’ABANYAMAKURU BAKUNZWE KURUSHA ABANDI.

3- MC KK Wamamaye ukorera igitangazamakuru cya Fine Fm Radio ikorera ku gisimenti,uyu musore azwi cyane mu kiganiro atambutsa kuri iyi Radio,mu buhanga bwinshi bw’uyu musore byatumye iri zina ryamamara cyane nk’uko n’ubundi asanzwe yitwa, ikindi kandi MC KK Wamamaye azwi mu kuyobora ibitaramo by’abahanzi no kumenyekanisha ibikorwa by’amakompanyi atandukanye,ubu nababwira ko ari no gutegura igikorwa cyo kwamamaza ibikorwa bitandukanye harimo n’ibye,aho n’ubu ari gukora indirimbo izaba ihuriyemo abahanzi batandukanye ibi bizwi nka All Star,murumva ko iri zina ryazamutse mu bushorishori mu mwaka twasoje wa 2019.

2- Ziggy 55, izina ryamenyekanye mu myaka yatambutse kuri City Radio mu myidagaduro akaba ubu akorera kuri TV1 aho akora ikiganiro cy’imyidagaduro sibyo gusa kandi asanzwe ari n’umuhanzi ibi rero byatumye mu mwaka wa 2019 awusoza ari kuri uyu mwanya mu banyamakuru bakunzwe cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda.

1- Nizeyimana Lucky uzwi nka Look Man,mu kiganiro gitambuka buri munsi kuri Television Rwanda kizwi nka “VERSUS” nyuma yo kuva kuri Royal Tv agahita yerekeza muri RBA bimwe mu byamuzamuriye izina rye,mu mwaka wa 2019 uyu Mugabo yagaragaje gukora kudasanzwe aho yanageze naho yambuka imbibi z’u Rwanda ajya gushakisha amakuru y’imyidagaduro aho yagiye mu gihugu cya Kenya n’ahandi hatandukanye ibi byatumye ayobora uru rutonde rw’abanyamakuru.

Hari abanyamakuru batagaragaye kuri uru rutonde kandi bafite amazina akomeye gusa ntabwo bagaragaje imbaraga nyinshi mu mpera z’umwaka wa 2019,ibyegeranyo nk’ibi by’abanyamakuru bakunzwe kurusha abandi hano mu Rwanda mu biganiro ndetse no mu nkuru zitandukanye ahavanews.com izajya ibibavira imuzingo.

Related posts

Umutekano u Rwanda rufite niwo soko y’iterambere n’amajyambere”, IGP Dan Munyuza

Espoir Ndayishimiye

Kwibuka 26 : bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Tariki 8 mata 1994.

Espoir Ndayishimiye

hakenewe miliyali 800 frw kugira umuriro wa amashanyarazi ugere kuri bose 2024

Espoir Ndayishimiye

Leave a Comment