Agezweho Izindi nkuru

UWARI UMUGORE YASANZWE ARI UMUGABO BUKWERERE

NYUMA YO KUMARANA N’UMUGENI WE AZIKO ARI UMUGORE YISABIYE BIDACIYE KABIRI MU BYUMWERU BIBIRI YASANZWE ARI UMUGABO BUKWERERE.

Umuyoboke w’idini ya Islam witwa Mohammed Mutumba usanzwe atuye mu gace cya Kyampisi mu Karere ka Kayunga mu gihugu cya Uganda, mu minsi ya vuba aha aherutse gusezerana n’umugeni we witwa Swabullah Nabukeera wari warihinduye nk’umukobwa kuri buri kimwe uretse ku kiranga umuntu niba ari umugabo cyangwa umugore nibyo byamunaniye uretse ko niyo nabyo abishobora yari kubikora.

Uyu musore n’inkumi bashyizeho umushinga wo kubana barubahirije amategeko akangurira abagiye kurushinga yo kubana ntawe urakorana n’undi imibonano ariko iby’aba byabaye agahoma munwa kuko kutaryamana mbere byatumye hagaragara uwahishe undi ibanga.

Igihe cyo gusezerana kirangiye abageni nk’ibisanzwe bagiye kubana nk’umugore n’umugabo ngo babyare barere hungu na kobwa cyangwa n’urubyaro nirubura buri umwe yihanganishe mugenzi nkuko mu mategeko babirahirira, gusa icyabaye nk’uko abubatse byemewe n’amategeko bigenda ko bagomba kugirana bombi igikorwa cyo gutera akabariro gusa ibi siko byagenze kuri aba kuko bamaze ibyumweru bibiri batarakora imibonano mpuzabitsina (gutera akabariro) kubera ko uwari wigize umugore yari yabwiye umugabo ko ari mu mihango bituma umugabo akomeza gutegereza igihe umugore azavira muri iyo mihango.

Nyuma y’icyo gihe cyose imihango ya baringa y’uwo mugabo wari warigize inkumi idashira byatumye umugabo we atahura icyo kinyoma aho yakekaga ko ibi byaba biterwa n’ibyo yahishiraga harimo n’ubujura kuko abaturanyi bari baturanye n’urugo rushya rw’ abageni babonye uwari uwari umugeni wari mu kwezi kwa buki yurira igipangu ajya kwiba televiziyo n’imyenda byo mu baturanyi.

Abibwe n’uyu mugore bahise bajya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayunga gutanga ikirego, batumizaho uwo mugore Swabullah Nabukeera, aza aherekejwe n’umugabo we Mohammed Mutumba wari usanzwe ari n’umuyobozi w’Abayislamu (Imam) muri ako gace bari batuyemo.

Umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha kuri iyo sitasiyo ya Polisi ya Kayunga ariwe Isaac Mugera yavuze ko ubwo uwo mugore Nabukeera yageraga kuri sitasiyo ya Polisi, yari yitwikiriye umwenda mu mutwe nk’unkumwambaro kuburyo wamuhishaga mu isura ibyo bita ‘hijab’ yambaye n’inkweto za sandali mu birenge,gusa mbere yo kumufunga, bamuhaye umupolisikazi ngo amusake gusa amukoze mu gituza ngo yumve niba ntabyo yahishe mu mabere, asanga harimo imyenda yapfunyitse mu isutiya kugira ngo igaragare nk’aho ari amabere.

Abapolisi bakomeje kumusaka no kumugenzura batungurwa no gusanga afite imyanya ndangagitsina y’abagabo, babimenyesha umugabo we wari wamuherekeje kuri station polisi.

Mohammed Mutumba yahise agwa mu kantu, ahita asaba polisi uburenganzira bwo kwirebera imyanya ndangagitsina y’uwo yitaga umugore we, kugira ngo yibonere amakuru y’impamo.

Mohammed akimara kubona ko Nabukeera ko ari umugabo mugenzi we kwihangana byaramunaniye, asaba inzego z’umutekano kumugumana kuko ari umujura.

Umugenzacyaha kuri iyo sitasiyo ya Polisi ariwe Mugera yavuze ko bakomeje guhata ibibazo uwo Swabullah Nabukeera wari wigize umugore, ababwira ko amazina ye nyakuri ari Richard Tumushabe w’imyaka 27 y’amavuko.

Tumushabe nyakuri utari Swabullah yavuze ko yabeshye Mohammed Mutumba ko ari umugore agamije kumurya amafaranga.

Polisi ya Mutumba ikurikiranyeho uyu Richard ibyaha birimo kwiyoberanya, ubujura, n’ubwambuzi bushukana.

# Bahuye bate bombi,byaje kubaviramo gukundana gute?

NGIZI INTOKI Z’UMUGENI NABUKEERA SWABULLAH WARI USANZWE ARI UMUGABO.

Mohammed Mutumba usanzwe ari umuyobozi w’umusigiti wa Kyampisi avuga ko yabonye uwo mugabo wigize umugore ubwo yari yaje gusengera kuri uwo musigiti wa Kyampisi yambaye imyenda imuhisha mu mutwe ndetse mu maso yisize ibirungo nk’iby’abakobwa, nuko amubonamo umukobwa w’igitangaza.

Ngo byahuriranye n’uko yari arimo gushakisha umukobwa mwiza wo kurongora, noneho abaza uwo yari abonye aje gusengera ku musigiti yayoboraga, na we ntiyazuyaza ahita amwemerera. Bahise batangira ubuzima bushya bw’abakundana ariko uwo wigize umugore amubwira ko batazigera bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose azaba ataraha inkwano ababyeyi be, ndetse ngo banasezerane imbere y’Imana n’abantu.

Inkuru ya KT ivuga ko mu cyumweru kimwe, uwo mugabo ngo yari amaze kwitegura, ajyana inkwano ku mubyeyi witwa Nuuru Nabukeera wafatwaga nk’aho ari we wareze uwo wigize umukobwa (aunt), gusa na we ubu akaba yaratawe muri yombi.

SWABULLAH NABUKEERA WARI USANZWE YITWA RICHARD YABESHYE IMAM MOHAMMED KO ARI UMUKOBWA.

Uwo mubyeyi na we yasobanuriye Polisi ko atari azi ko umukobwa we ari umuhungu kuko yaje kuba iwe ari mukuru, yitwikira mu mutwe nk’abakobwa.

Ngo banararanaga ku buriri bumwe, noneho umunsi umwe amubwiye ko yabonye umugabo, uwo mubyeyi aha uburenganzira uwo wigize umukobwa kugira ngo amusange babane, ariko amusaba kuzazana uwo mugabo mu rugo akamumwereka.

N’uko rero aba bombi bahuye.

Related posts

Polisi y’u Rwanda yerekanye Abantu 28 bashinjwa kwimurira utubari mu ngo zabo

Espoir Ndayishimiye

Abanyamakuru b’ imyidagaduro mu Rwanda bageneye ifu y’ igikoma Toni 6 abagizweho ingaruka na covid 19

Espoir Ndayishimiye

ESE HAGATI YA INTER MILLAN NA BARCELONA N’INDE UZAGUTSINDA UNDI?

Alpha Niyibigira

Leave a Comment