Agezweho Amakuru Amakuru A

Dr Vuningoma wari umuyobozi wa RALC yitabye Imana

Dr Vuningoma James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yitabye Imana azize uburwayi, mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2020.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yashyize kuri twitter itangazo ry’akababaro ryo kubura nyakwigendera.

Igira iti “Inteko y’Ururimi n’Umuco ibabajwe no guhomba Umuyobozi mwiza wayiyoboye kuva yashingwa mu mwaka wa 2012 kugeza ubu kandi akaba yaramaze kugeza heza uru rwego ndetse n’iterambere ry’umuco n’ururimi muri rusange.”

Umuryango w’Inteko Nyarwarwanda y’Ururimi n’Umuco kandi uboneraho kwifuriza nyakwigendera “Kugira iruhuko ridashira.”

Yakoze inshingano zitandukanye mu nzego zinyuranye zirimo iz’Uburezi nko kuba yarabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru rya Kigali ry’Uburezi (KIE) ubu ryabaye Ishami ry’Uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda.

Azwi cyane mu bikorwa byo kubungabunga Umuco n’ururimi kuko yari n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko ibifite mu Nshingano.

Mu biganiro bye byinshi yakundaga kugaruka cyane ku ndangagaciro na Kirazira bikwiye umunyarwanda

Dr Vuningoma yitabye Imana mu gitondo cy’uyu wa Mbere IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

Related posts

NYUMA Y’UKO REG BBC ITSINZWE NA PATRIOTS BBC IKAYITWARA IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA NONE N’IKIPE YA REG IYITWAYE IRUSHANWA RY’AGACIRO

admin

URUVUNGANZOKA RW’ABANTU MURI NYABUGOGO BAGIYE MU MINSI MIKURU.

Alpha Niyibigira

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Filipe Nyusi muri Mozambique

Espoir Ndayishimiye

Leave a Comment