Amakuru Imikino

ANDRIY SHEVCHENKO MU BAKINNYI BATANU BICUZA KUBA BARASINYIYE IKIPE YA CHERSEA FC YO MU BWONGEREZA

HARI ABAKINNYI BAHIRIWE NO GUSINYIRA CHELSEA FC BARIMO DIDIER DROGBA,FRANK LAMPARD,JOHN TERRY NDETSE NA EDEN HAZARD,GUSA HARI N’ABANDI BASHENGUWE NO GUSINYIRA IYI KIPE BARIMO ANDRIY SHEVCHENKO,FERNANDO TORRES N’ABANDI BATANDUKANYE.

Kuva Umugwizatungo cyangwa se Umuherwe Roman Abrahmovic umurusiya nyiri iyi kipe yo mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’ubwongereza ariyo Chelsea Fc izwi nka The Blues, iyi ikipe yambara ibara ry’ubururu nka Rayon sports y’ino iwacu mu rw’imisozi igihumbi, uyu muherwe w’umurusiya kuva yagura iyi kipe ya Chelsea fc mu mwaka w’ 2003, Chelsea yahise ihinduka ikipe y’igihangange muri Shampiyona yo mu gihugu cy’ubwongereza ndetse no ku mu gabane w’Uburayi yemwe igenda ishimirwa k’umubare mugari w’impano z’abakinnyi bakiri bato iyi kipe yagiye izamura k’uruhando mpuzamahanga cyane cyane by’umwihariko ku mu gabane w’uburayi.

Uru rutonde rugaragaraho Abakinnyi bahiriwe n’iyi kipe aribo Didier Drogba, Frank Lampard, John Terry ndetse na Eden Hazard gusa hari abandi bakinnyi batarahiriwe n’iyi kipe tuza kubagezaho batigeze bahirwa no kuba muri Chelsea fc yemwe aho bagiye batanagaragara k’urupapuro rw’Abakinnyi bagaragara k’umukino kuri Stade ya Stamford Bridge ku kibuga cy’iyi kipe ndetse n’ibindi n’ibi buga babaga basuye.

Reka turebe mo Abakinnyi batanu muri iyi kipe batahiriwe n’iyi kipe n’ubwo hari abahiriwe nayo.

Ku mwanya wa 5 hariho,

5- Loic Remy :

Kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/2014 uyu wari Rutahizamu w’ikipe ya Newcastle United, Loic Remy yaranzwe n’ishyaka ryinshi muri iyi kipe,harimo no gutanga ibyo yari afite muri iyi kipe buri cyumweru,byasaga nkaho bishobora kumugeza ku iherezo rye , n’ubwo iryo herezo rye ritamenyekanaga niba ryaba ari ryiza cyangwa ari ribi, uyu musore yatsinze ibitego 14 mu mikino 27 bimwe mubyo yashimiye Umutoza Jose Mourinho wamuguze muri iyi kipe ya Chelsea fc mu mwaka w’ 2014.

Mu bigaragara Jose Mourinho ntiyahise abona umusaruro ako kanya cyangwa se ngo abone umuhigo uva mu bakinnyi yari yaraguze harimo n’uyu Loic Remy yemwe wagiye agorwa no kugaragara k’urutonde rw’Abakinnyi babanzaga mu bakinnyi 11 babanzaga mu kibuga.

Abo bakinnyi yari yaraguze harimo abakinnye imikino 47 mu myaka y’imikino igera kuri itatu,aho uyu Loic Remy yakinnye mo imikino 12 kuva yagurwa avuye mu ikipe ya Las Palmas mu mwaka w’ 2017. Aho ni naho uwo musore yagaragarije impano ye y’umupira w’amaguru,ubwo yari aturutse muri Shampiyona ya Ligue 1 mu gihugu cy’ubufaransa.

K’umwanya wa 4 hariho,

4. Marko Marin

Uyu musore yageze muri Chelsea fc icyarimwe na Eden Hazard mu mpeshyi y’umwaka w’umwaka w’2012. Buri wese yagiye yigaragaragaza muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ya hariya i Londres muri Shampiyona ya Premier league muri iyi Shampiyona yamamaye yasinyishaga uyu mudage waranzwe n’ihangana mu makipe yagiye anyuramo.

Marin ubwo yari Shampiyona y’ubudage ya Bundeliga yari nka Messi w’abadage bituma Chelsea ibona ko yazayifasha bituma ijya gukomanga ku miryango y’ubudage, mu ntizanyo zigera kuri enye Chelsea yakoze mu myaka ine yemwe n’indi myaka iri mbere harabakinnyi yabonye harimo n’uyu, yakinnye imikino 16 anagaragaza ubuhanga budasanzwe.

Gusa ibi ntibyigeze bimukundira ko agaragaza ubuhanga bwe, uyu musore Marin ku myaka ye 30, ubu tuvugana uyu musore aherereye muri Red Star Belgrade.

K’umwanya wa 3 urahasanga,

3. Mateja Kezman,

Yatsinze ibitego 129 mu mikino 176,kuva mu mwaka w’2000 kugeza 2004 mu Buhorandi muri Shampiyona ya Eredivisie.

Uyu n’umwe mu bamenyekanye cyane k’umugabane w’uburayi mw’isinyishwa rye n’iyi kipe ya Chelsea, akimara kwemeza ko yageze muri iyi kipe Kezman zari inzozi ze kugera muri iyi kipe ya Chelsea nk’uko indoto ze zahoze.

Kezman yakiniye Chelsea Fc imikino 47 atsinda ibitego 7 mu mwaka w’imikino w’2004_2005. Yahise yerekeza muri Esipanye mu ikipe ya Athletico Madrid n’ubwo atahiriwe n’iyi Shampiyona ya La liga Satander kuko atahatinze aho yahise ajya gusoreza umupira we mu gihugu cy’Ubushinwa.

K’umwanya wa 2 hariho Umunya Ekirene,

2. Andriy Shevchenko, bwa mbere mu mateka ye yari abaye Rutahizamu mwiza ku isi kuri uyu munya Ekirene. Kumenyekana kwa Shevichenko muri AC Millan ubwo yatwaraga igihembo cyizwi nka Ballon d’Or ya 2004 akinira Rossoneri ariyo AC Millan yo Mu Butaliyani.

Umuherwe Roman Abrahmovic yahise asinyisha uyu mukinnyi zari inzozi zari zibaye impamo kuri Stamford Bridge.

Muri Chelsea, Shevchenko ntiyigeze yigaragaragaza nka Rutahizamu uhambaye nkuko iyi kipe yari yamuzanye ngo ayifashe, yatsinze ibitego 27 mu mikino 77 ahita yokamwa n’imvune aho hari hitezwe kugaragarira impano y’ubuhanga bw’uyu munya Ekirene.

Byarangiye Andriy Shevchenko wari waratijwe na AC Millan muri 2008 akaza no kugurwa na Chelsea gusa ntiyahirwa n’urugendo rwe muri iyi kipe.

K’umwanya wa 1 turahasanga umunya Esipanye wakunzwe cyane,

1. Fernando Torres.

Uyu mugabo ntawashidikanya ko atahaye akazi kenshi umukinnyi w’ikipe ya Manchester United ariwe Nemanja Vidic mu bihe aba bagabo bombi bari bari muri aya makipe atandukanye, ariko ibi byanakomeje kuba byiza kuri Fernando Torres gukomeza kwibukirwa ku bihe byiza yagiriye muri Liverpool, aho uyu munya Serbia Vidic ariwe wiboneye imbonankubone iyi mpano ya Fernando Torres.

Torres yabaye igihangange muri Shampiyona y’ubwongereza atsinda ibitego bitari bicye,ubufatanye bwe na Steven Gerrard mu myaka yatambutse muri Liverpool bazengereza amakipe y’abaturanyi ba Merseyside.

Ubwo Torres yafataga icyemezo cyo gusohoka muri Liverpool akagenda ntibyatinze mu mwaka w’ 2011 yinjira muri Chelsea fc, bicye mubyo yakoze byatumye ayitindamo gusa yigaragaje mu mikino ya UEFA Champions league ari kumwe na The Blues,gusa ku giti cye El Nino ntiyahiriwe nibi bihe bye muri Chelsea Fc.

Torres yatsinze ibitego 45 mu mikino 173 muri Chelsea uyu mubare ukaba usa n’uwo yari yaratsinze akiri muri Liverpool, aho byamuhesheje kugera k’umwanya wa gatatu mu bakinnyi bahataniraga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2008, Torres ntiyongeye kugaragara nka Torres wa nyawe nk’uko byagenze mu myaka itambutse akiri muri AC Millan na Athletico Madrid.

LOIC REMY NTIYAHIRIWE MURI CHELSEA
MARKO MARIN YAGOWE NO KWIBONA MURI CHELSEA FC.
MATEJA KEZMAN MURI CHELSEA FC BYARANZE.
FERNANDO TORRES EL NINÕ YANYUZE MURI CHELSEA FC NTIYAHIRWA N’URUGENDO

Related posts

Kigali Christian Academy ikigo kidasanzwe mu Rwanda

admin

MU MVURA NYINSHI APR FC YAVUYE INYUMA ITSINDA GASOGI UNITED YARI YAHIZE KUYITSINDA

Alpha Niyibigira

ABAKINNYI 10 BINJIJE ABAKINNYI 30 N’UBUYOBOZI BWA RAYON SPORTS MURI 2020 AMARIRA.

Alpha Niyibigira

Leave a Comment