Amakuru Imikino

UMUTOZA W’IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI MASHAMI VINCENT YAHAMAGAYE IKIPE Y’IGIHUGU.

 

NYUMA YO GUHABWA UMWUNGIRZA MUSHYA ARIWE ALAIN KIRASA YAHISE AHAMAGARA ABAKINNYI BAZAVAMO 18 BAZAKORESHWA MU MIKINO YA CHAN 2020.

Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 13 Gashyantare 2020 ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA I Remera mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yagaragazaga itsinda ry’abagabo bazamufasha gukorana nawe mu mikino yose azakina muri uyu mwaka 2020 w’imikino cyane yahawe manda y’umwaka umwe atoza Ikipe y’igihugu Amavubi.

Reka duhere ku rutonde yatoye bazakorana na Mashami Vincent muri iri iyi manda y’umwaka umwe;

1# MASHAMI VINCENT, Umutoza mukuru .

2# HABIMANA SOSTHENE, Umutoza wungirije.

3# KIRASA ALAIN, Umutoza wungirije.

4# HIGIRO THOMAS, Umutoza w’abazamu.

5# MWAMBARI SERGE, Umutoza wongerera ingufu Abakinnyi.

6# HIGIRO PIERRE, Umuvuzi w’ikipe.

7# NUHU ASSOUMAN, Umuvuzi wongerera ikipe ingufu.

8# RUTAMU PATRICK, Umuvuzi wongerera ikipe ingufu.

9# RUTAYISIRE M JACKSON, Uhagarariye ikipe.

10# UBUSESENGUZI W’AMASHUSHO (ntabwo baramushyiraho)

11# RUTSINDURA ANTOINE, Umwunganizi mu bya tekiniki.

12# MUHIRE ERIC, Ushinzwe gufata amashusho y’ikipe.

13# BAZIKI PIERRE, Ushinzwe ibikoresho by’abakinnyi.

14# MUNYANEZA JACQUES, Ushinzwe ibikoresho by’abakinnyi.

Nyuma yo kwerekana abo bazakorana muri uyu mwaka, Mashami Vincent yahise anahamagara Abakinnyi bagomba kwitabira umwiherero aho yagize Abakinnyi yongeye guhamagara barimo Ally Niyonzima ukinira Rayon sports na Olivier Kwizera ukinira ikipe ya Gasogi United naho uwahamagawe bwa mbere ni Bukuru Christophe usanzwe ukinira APR FC.

# Urutonde rwa hamagawe;

# Abanyezamu :

Kimenyi Yves(Rayon Sports),
Ndayishimiye Eric(As Kigali),
Habarurema Gahungu(Police FC)
Kwizera Olivier(Gasogi United)

# Ba Myugariro :

Manzi Thierry(APR FC),
Mutsinzi Ange(APR FC),
Rugwiro Herve(Rayon Sports),
Nsabimana Aimable(Police FC),
Fitina Omborenga(APR FC),
Manishimwe Emmanuel(APR FC),
Rutanga Eric(Rayon Sports)
Iradukunda Eric (Rayon Sports).

# Abakina hagati :

Niyonzima Olivier Sefu(APR FC),
Bukuru Christophe( APR FC),
Ngendahimana Eric(Police FC),
Nshimiyimana Amran(Rayon Sports)
Twizerimana Martin Fabrice(SC Kiyovu Sports),
Nsabimana Eric Zidane(As Kigali),
Manishimwe Djabel(APR FC),
Niyonzima Ally(Rayon Sports),
Nshuti Dominique Savio(Police FC).

# Ba rutahizamu:

Byiringiro Lague(APR FC),
Sugira Ernest(Rayon Sports),
Usengimana Danny(APR FC),
Iradukunda Bertrand(Mukura VS)
Bizimana Yannick(Rayon Sports),
Iyabivuze Osee(Police)
Mico Justin(Police FC).

Nyuma y’uru rutonde rwashyizwe hanze hari abandi bashyizwe ku rutonde rutegereje ko hari Abakinnyi bagira ikibazo bakabasimbura.

Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira imyitozo kuwa mbere tariki ya 17 Gashyantare aho bazakora iminsi ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroun tariki ya 19 uku kwezi kwa Gashyantare.

Tubibutse ko ikipe y’igihugu Amavubi ifite imikino ibiri aho tariki 24 Gashyantare 2020 hateganijwe umukino uzabera i Yaounde muri Cameroun naho tariki 24, Gashyantare 2020, nyuma yaho tariki 28 bazakira ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville umukino uzabera hano mu Rwanda nyuma yaho u Rwanda rugahita rwerekeza mu gihugu cya Cameroun mu mikino ya CHAN muri Mata 2020 u Rwanda rukaba rwarabonye itike yo kuzayitabira.

MASHAMI VINCENT YAHAWE UMWAKA UMWE WO GUTOZA AMAVUBI.
ALAIN KIRASA YAGIRIWE IKIZERE NA MASHAMI NGO AMWUNGIRIZE.
URUTONDE RW’ABAKINNYI 23 BAHAMAGAWE MU MAVUBI.
ALLY NIYONZIMA WARI WAVUZWEHO IBYANGOMBWA BY’IBIHIMBANO YAGARUTSE MU MAVUBI.

Related posts

URUVUNGANZOKA RW’ABANTU MURI NYABUGOGO BAGIYE MU MINSI MIKURU.

Alpha Niyibigira

UYU MUNSI KUWA 4 UKUBOZA 2019 SHAMPIYONA IRAKOMEZA KU MUNSI WA 12,

admin

Ibintu 9 bidasanzwe byavumbuwe munsi y’amazi

admin

Leave a Comment