Amakuru Izindi nkuru

IBIHUGU BITANDATU KU ISI BYOROSHYE GUSHAKANA N’UMUGORE WIFUZA.

DORE IBIHUGU BITANDATU TWAGUTEGURIYE KU ISI BYOROSHYE GUSHAKANA N’UMUGORE WIFUZA KANDI MU BURYO BUKOROHEYE.

Hirya no hino ku isi usanga kubona uwo muzarwubakana biba bitoroshye ndetse waba wamubonye mwashimanye ukagorwa no kubona inkwano zo kumukwa nk’ishema ry’ababyeyi bamwibarutse, si mu yandi mahanga gusa kuko n’ino iwacu mu Rwanda uwo muco wo gusaba umugeni ababyeyi bamwibarutse ukabaha inkwano ingana nuko muba mwarabyumvikanye mwembi bimaze kumenyerwa.

Nkuko bisanzwe buri gahugu n’umuco wako nkuko umunyarwanda yaciye uwo mugani, uzasanga imihango yo gusaba umukobwa ikunze kuba itandukanye bitewe n’umuco wabo bihariye urugero hari aho baka ibya Mirenge ku Ntenyo kugira ngo baguhe umugeni, abandi bagasaba umusore gutanga ibingana n’ ubushobozi bwe ari nabyo bigaragara hano mu Rwanda, ahandi bakagira umuco uvuga ko umukobwa agendera ubuntu ahubwo hagororerwa umusore wamuhawe, mbese umuco wo gusaba umugeni uratandukanye bitewe n’umuco wa buri gihugu.

Mu cyegeranyo twabakoreye kuri iyi tariki 16 Gashyantare twabahitiye mo ibihugu bitandatu ku isi bivugwa ko byoroshye gushyingiranwa n’umukobwa mu buryo bworoshye.

#Dore ibihugu 6 byoroshye mo kubona umugeni mushyingiranwa :

• 1: Thailand .

Bivugwa ko byoroshye kubona umugeni muri iki gihugu cyo k’umugabane w’Aziya.

Muri Thailand, uburyo bukoreshwa mu gutereta umukobwa n’ibintu bisanzwe, cyane kiriya gihugu cyizwiho ubukerarugendo bwamamaye ari nayo mpamvu rero abantu benshi usanga bajyayo ndetse bakagira amahirwe yo guhura n’abakobwa beza ba kiriya gihugu.

Iyo bagezeyo rero kubayo birahenze gusa bituma bashaka inzu zo gukodesha bakazibamo bigatuma bahakura n’abageni.

• 2: Nigeria .

Iki gihugu cya mbere muri afurika gifite abaturage benshi kurusha ibindi bihugu ndetse kikaba igihugu cya kabiri inyuma y’Afurika y’epfo kuri uyu mugabane mu bihugu bikize.

Gukora ubukwe muri Nigeria s’itegeko ahubwo n’uburenganzira bw’umuntu gusa hakiyambazwa amategeko aho umugabo yemerewe umugore urenze umwe.

Rimwe na rimwe usanga ibice bimwe na bimwe muri iki gihugu badakurikiza amategeko yo gushyingiranwa, bigatuma rero kubona umugore muri iki gihugu byoroshye cyane.

Amashusho akunze kuranga abagore bo muri Nigeria ukunze gusanga abagore babiri bari k’ umugabo umwe aho usanga abagabo bahariya baba batewe ishema n’abagore babo.

• 3 : Honduras .

Abagore b’abanya Honduras baguranwa nko ku isoko aho usanga biba bisa nkaho byamamaye hariya, ndetse ugasanga buri mezi atatu abagabo bahinduranya abagore, aho usanga abagabo bahariya bahora bagurana abagore, umwe agafata uwo afite akamuha mugenzi we nawe akamuha uwo atunze mbese ntawe umarana n’umugore we amezi atatu ahubwo amugurana na mugenzi we bitewe n’uburyo bafitanye ubucuti.

• 4:. Kyrgzstan .

Muri iki gihugu cyitazwi cyane kibera muri Aziya gushyingiranwa kwabo ntibihenze n’ibintu bigendera k’umuco nta kugorana, kuko iyo umusore abengutse umukobwa ni ngombwa ngo ahite amuzana mu rugo agahita amugira umugore nta kindi asabwe.

Kuko ibi bikorwa hagendeye ku muco gakondo w’iki gihugu, umugore wese winjiye mu nzu y’umugabo muri kiriya gihugu ahita afatwa nk’utagifite ubusugi ndetse ubwo ubufasha aba yakenera byamugora kubuhabwa.

• 5:. Ubuhinde .

Iki gihugu cyo k’umugabane w’Aziya kizwi ho kugira abakobwa beza, ariko gusigasira umugore mu Buhinde ntibikazwa cyane.

Biroroshye gushyingiranwa ko wanashyingiranwa n’umukazana wawe. Inkwano gakondo habamo inka, intama ndetse n’inkoko.

Naho impano rusange zitangwa hariya muri kiriya gihugu harimo nk’ amagi y’inkoko cyangwa amagi y’imbata.

Nkuko bisanzwe amafoto y’abakobwa tubona agaragaza ko igihugu cy’Ubuhinde gifite abakobwa beza. Bisa nkaho kugira umugore wabo ari ikintu cyiza.

• 6: Vietnam .

Muri Vietnam hatuwe n’abantu benshi ndetse hakaba hari n’ikibazo cyo gukwa umukobwa biragoye.

Nyuma ya byose, abanya Vietnam b’abakobwa ntibahenze mu nkwano kuko wakwa umukobwa muto kandi mwiza ku mafranga ibihumbi icumi gusa (10.000 Frs), gusa hari impungenge ihari nkuko tubizi abageni babanya Vietnam bakunda kwahukana.

N’iguhugu kigira abakobwa beza. Ibaze ko umukobwa mwiza w’umunya Vietnam akobwa ibihumbi icumi gusa iyo ushaka ko atahukana. Iyo ubonye umukobwa hariya muri kiriya gihugu ushobora kumukurikira ukamureshya bikarangira nawe akwiyumvishemo, yemwe bigatuma munapanga imishinga yo gushinga urugo.

Ng’ibyo ibihugu 6 byoroshye kubona mo umugeni kuri iyi si .

Related posts

MURI GARE YA NYABUGOGO HASANZWE UMUNTU WAPFUYE.

Alpha Niyibigira

Polisi ikomeje ubukangurambaga ku babyeyi bahutaza uburenganzira bw’umwana

Espoir Ndayishimiye

Bushali na Mukadafu nibamwe mubibasiriwe mundirimbo nshya ya SAN G

admin

1 comment

AffiliateLabz February 16, 2020 at 6:18 pm

Great content! Super high-quality! Keep it up! 🙂

Reply

Leave a Comment