Amakuru Politike Ubuzima

CORONAVIRUS YAFATIWE INGAMBA NA KIM JONG UN MURI KOREA YA RUGURU.

KIM JONG UN YIHANANGIRIJE BAMWE MU BAYOBOZI BAKOMEYE KUBIJYANYE N’ICYOREZO CYA CORONAVIRUS UBWO KIZABA KIGEZE MU GIHUGU CYE.

Abatuye isi bose bakomeje guhangayikishwa n’icyorezo cya Coronavirus kimaze koreka imbaga mu bihugu bitandukanye kuri uyu mu bumbe.

Coronavirus n’icyorezo cyatangiriye mu gihugu cy’ubushinwa kigenda gikwira mu bihugu bimwe na bimwe bituriye iki gihugu k’igihangange gituwe n’abaturage benshi ku isi.

Nyuma y’uko humvikanye imfu nyinshi mu bihugu bitandukanye ziterwa n’iki cyorezo cya Coronavirus Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong Un yamaze kwihanangiriza abayobozi bafite imyanya ikomeye muri kiriya gihugu ko bagomba gukumira icyatuma iki cyorezo kitinjira muri kiriya gihugu k’igikomerezwa mu by’intambara.

Iki gihugu cya Korea ya ruguru cyamaze gufunga imipaka yacyo ihana imbibi n’ibindi bihugu by’ibituranyi kubwo gukumira icyo cyorezo kimaze guhahamura isi yose.

Kim yabwiye abari mu nama yateranye y’amashyaka atandukanye muri Korea ya ruguru ababwira ko bagomba kurwanya iki cyorezo kugira ngo kitinjira mu gihugu cyabo nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru cya ” Korean Central News Agency(I KCNA)gikorera kiriya gihugu yagize ati” nk’igihugu kizwiho kurinda abaturage bacyo” igihugu kirangwamo imyitwarire myiza tugomba guhashya icyo cyorezo,

Yongeyeho ati ” mu gihe kiriya cyorezo cyaba gikwiriye mu gihugu cyacu byatugora kukirwanya, rero bisaba ku kirwanya n’imbaraga zacu zose”.

Abayobozi babiri b’ibikomerezwa mu mashyaka yo muri Korea ya ruguru aribo Umuyobozi mukuru wungirije w’ishyaka ariwe Ri Man Gon na Pak Thae Dok bombi birukanwe mu mashyaka yabo bazira ruswa,nkuko igitangazamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko babajijwe ibimenyetso bibarenganura kuri iki kirego ariko barabibura bituma birukanwa.

Nkuko raporo iva mu gihugu cy’ubushinwa igaragara n’uko abarenga 47 bahitanwe n’iki cyorezo cya Coronavirus.

Kim Jong Un rero yatangaje ko nta mpamvu bafite ya bemerera ko bareka iki cyorezo cya Coronavirus cyikinjira muri Korea ya ruguru, yakomeje agira ati ” abayobozi bose bakwiye gufunga buri gace kose kanyuramo iki cyorezo” .

Pyongyang ntiyigeze itangaza ku cyorezo cyiswe COVID-19 cyigeze kwibasira iki gihugu, gusa iki cyorezo cyahitanye abarenga 2,800 by’abantu mu gihe abandi bagera ku 84,000 bafashwe n’iki cyorezo bagitewe n’abaturanyi babo b’ubushinwa.

Korea ya ruguru iherutse kwirukana ba mukerarugendo bari baje gusura iki gihugu, ndetse hanasubikwa imyitozo ndetse n’ingendo z’indege muri iki gihugu yemwe banabuza abinjira muri iki gihugu kwinjira mo, ikindi kandi hanasubitswe itangira ry’igihembwe mu mashuri.

Mu ijwi riranguruye ndetse n’ubutumwa by’aba hagagarariye iki gihugu hamwe n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu aho bari gukoresha ijambo rihira riti “Gusigasira icyubahiro”, niryo jambo Korea ya ruguru iri gukoresha mu kurwanya iki cyorezo.

Mu gihugu cy’igituranyi aricyo Korea y’epfo bo bamaze kuryamira amajanja aho bamaze kubona ibisubizo bigera ku 2,300 byo kuzarwanya iki cyorezo ubwo kizaba giturutse mu bushinwa kinjira mu gihugu cyabo.

Related posts

“Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League 2019_2020 “ikomeje kubera ingorabahizi bamwe!

admin

Polisi ikomeje ubukangurambaga ku babyeyi bahutaza uburenganzira bw’umwana

Espoir Ndayishimiye

SOBANUKIRWA N’INKOMOKO YA SAINT VALENTIN UMUNSI WIGARURIYE IMITIMA YA BENSHI.

Alpha Niyibigira

1 comment

Jameslor April 23, 2020 at 2:46 am

Very good Web page, Carry on the fantastic work. Thank you!

Reply

Leave a Comment