Amakuru Amakuru A

Kigali Christian Academy ikigo kidasanzwe mu Rwanda

KIGALI CHRISTIAN ACADEMY, ni kimwe mubigo bitanga ubumenyi mu Rwanda.Kikaba kimaze imyaka itari mike gitangiye gutanga ubumenyi mubana b’U Rwanda.Ni ikigo kimaze gutanga ubumenyi mu gihe kitari gito.

Ni ikigo cyatangijwe n’umukozi w’Imana Pastor GASANA James. Ahashizwe ishure KIGALI CHRISTIAN ACADEMY ni naho hashizwe Urusengero. Iryo shure rikaba ryibanda ku kwemera n’ugukunda Imana.Uwatangije KIGALI CHRISTIAN ACADEMY, rigitangira, Pastor GASANA James yifuza gutanga uburere budasanzwe mubana b’U Rwanda ndetse akanabatoza gukunda Imana ndetse n’abarezi baho bakaba ari aba kristu baciye bugufi kandi kugera n’ubu niko bimeze.

Keza Jalia

Keza Jaliawe avuga ko KIGALI CHRISTIAN ACADEMY, ari ikigo kidasanze gifite ababyeyi badasanzwe bafite umutima wa kibyeyi. Aranavuga ko kuri iryo shure yahabonye umubyeyi udasanzwe Pasta GASANA James, akavuga uburyo yamubaye hafi mutubazo twose, n’uburyo abana bose batozwa indangagaciro za Kinyarwanda.

Bamwe mu bana biga kuri iki kigo bakomeje bagira bati umwana utiga kuri KIGALI CHRISTIAN ACADEMY hari ibyo yahombye byinshi. Aranasaba ko ababyeyi bose bazana abana babo.

Teta Kevine nawe aravuga ko yishimye ko Pastor yamubereye umubyeyi mwiza, aho NUBWO ATIGEZE AKUNDA KUJA KWIGA,YAHAVUYE ABIKUNDA BIVANYE N’UBURYO YABIKUNDISHIJWE.

Umwe mu bana binshuke yatanze impanuro mururimi rw’Igifaransa, abana badakunda kwiga,akabahamagarira kuza kwiga kuri KIGALI CHRISTIAN ACADEMY, kuko bazahasanga uburere bubereye umunyarwanda, bazahavana gukunda Igihugu,gukunda ababyeyi n’ibindi byinshi. Umuyobozi w’ikigo nawe yemeza ko gukunda n’ukwitaho uburere bubereye umunyarwanda, butava mugusoma ibitabo cyangwa kubyumvana abakuze ahubwo ari ukubitozwa n’abatojwe.

Pastor GASANA James

Pastor GASANA James, ashimangira ibyavuzwe byose yerekana ko Imana ariyo byose kandi ko kugera kure ari ukwitaza, ahubwo agashima ababyeyi aribo babigizemo uruhare runini.Anashimira Leta y’U Rwanda ko yamubaye hafi mubyaranguwe byose muri ino myaka bamaze.

Yanditswe na Missionaire Donatien BIRORI

Related posts

Dj Miller warukunzwe cyane kubera kuvanga imiziki neza yitabye imana

Espoir Ndayishimiye

Abapolisi b’u Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Espoir Ndayishimiye

Abari abayobozi (Meya) n’ababungirije mu turere tugize umujyi wa Kigali bakuweho hashyirwaho abayobozi bashya

Espoir Ndayishimiye

Leave a Comment