Agezweho Amakuru Ubuzima

Sobanukirwa byinshi ku ndwara yitwa stroke yishe Dj Miller

Ntibisanzwe kumva ko indwara ya stroke ikunze kwica abantu Bari munsi y’ imyaka 55 ku bagabo naho abadamu ku myaka 65 akenshi iyi ndwara ikunze kwibasira abagabo Cyane

Ushobora kwibaza ati ” indwara ya stroke iterwa Niki ? Wayirinda gute c , kubera iki ishobora kwica abakiri bato ubushakashatsi bwerekana ko arindwara yibasira abantu bakuru

Mu Kiganiro ahavanews.com yagiranye n’ umwe munzobere mubijyanye no kuvura indwara zo mu mubiri indani ( internal medicine )

Dr Alphonse Ndayambaje yatubwiye byinshi kuriyi ndwara yitwa stroke ifata imitsi y’ ubwonko itwara amaraso

Stroke Niki ?

Stroke indwara ikunze gufata imitsi y’ ubwonko kuburyo imitsi ishobora kwifunga amaraso akavura(blood clotting ) bigafunga imitsi ikaba yaturika amaraso agatangira kuvira mu gace kamwe mu bwonko

ubwonko ntibushobora kwakira umwuka uhagije (oxygen) kubera icyo gihe imiyoboro y’ amaraso ibayifunze

Dr Alphonse akomeza avugako akenshi n ‘ indwara igufata itunguranye kuko nta bimenyetso ikunze kugaragaza cyane

Ishobora guterwa Niki ?

Dr Alphonse akomeza vuga akenshi ishobora guterwa n’ izindi Ndwara usanzwe ufite harimo umuvuduko w’ amaraso cg umutima , diabet , kuba utagira umwanya wo kuruhuka ugasanga ufite stress sibyo gusa kunywa inzoga nyinshi cyane cg itabi ryinshi cyane nabyo nibimwe bishobora kugirana isano ryo kuba byatera iyi ndwara ,kugira umubyibuho ukabije
akenshi abantu ntiba kunze kumenya ibyiyi ndwara ya stroke kuko ifata itunguranye ishobora kugufata ako kanya uhagaze cg wicaye cg utwaye imodoka aho waba uri hose kuko ntigira ibimenyetso

Uburyo wakwirinda iyi ndwara ya stroke

Dr Alphonse akomeza agira inama abantu ko byaba byiza ko wakwirinda iyi ndwara kuko kuyirinda birashoboka cyane 100% inama atanga avuga byaba byiza umuntu ya kwicara azi neza uko ubuzima bwe buhagaze cyane nko kwegera muganga akagupima Ibice byose byumubiri aka kubwira uburyo uhageze ndetse ugakurikiza inama za muganga kubatoya kugabanya kunywa inzoga zirengeje urugero cg itabi ryinshi

Stroke Ishobora kuvurwa igakira cg ikabaya gusigira ubumuga cg ukahaburira ubuzima kwirinda biruta kwivuza

Dj Miller wishwe niyi ndwara ya stroke yarafite imyaka 29 yarafite umugore n’ umwana 1 umwaka ushize 2019 nibwo yari yakoze ubukwe Dj Miller zakunzwe cyane amenyekanye mukuvanga umuziki ndetse n’ ibiganiro yagiye akora mu bitangazamakuru bitandukanye

Dj Miller imana imuhe iruhuko ridashira

Related posts

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byahakanye amakuru avugako bagize uburangare ku burwayi bwa Dj Miller uherutse kwitaba Imana

Espoir Ndayishimiye

MU MPERA ZA MUTARAMA IMVURA IKOMEJE KUBA INKOMYI MU BAGITUYE MU MANEGEKA.

Alpha Niyibigira

Niki cyibanzweho mw’ibaruwa Umuturage wa Uganda yandikiye Perezida Museveni imusaba gukemura ibibazo n’u Rwanda

Espoir Ndayishimiye

1 comment

Espoir Ndayishimiye
Ruhumuriza April 5, 2020 at 3:56 pm

Murakoze kudusobanurira stroke mu zatubarize uwo mu Dr atubwire kubijyanye amara iyo maze kurya ababara

Reply

Leave a Comment