Agezweho Amakuru Imyidagaduro Ubuzima Umuco

Umuvugo: Mu rugo niho Amahoro aganje

UMUVUGO

*Mu rugo niho Amahoro aganje*

Banyarwanda bene U Rwanda
Bavandimwe nshuti zarwo
Ngarukanye inganzo unyumve nanone
Ubwo duheruka warabishimye
Ariko ubanza warabinenze
Ngaho Nyemerera rwose wumve ibyo nzanye none
N’ibiri mu aka kebo
Ko mu *rugo ariho amahoro aganje*

Ese iki cyago urimo uracyumva ,cg shenge uri kukibwirwa?
Ese Radio irabikubwira cg ubundi ntukiyumva?
Ubanza ariko unafite byose
Bya binyamakuru nita Imvaho na Televisiyo ukaba uyitunze ariko yewe ntuyirebe ,gusa ko nziko bavuga byose ko *mu rugo ariho amahoro aganje* none ubu ntacyo wumva!

Mperutse I Bwami babikubwira, Barabisakaza turabitora,
Bikwira hose nahamwe iwacu ,
Njye Nita I cyaro kirera abana
Gusa igitangaje ndakikubwira,
Nuko niyonka ibizi neza
Ko *mu rugo ariho amahoro aganje*.

Aha simpava utarahumva
Reka njye wabibonye maze nkabyumva,
Nkanatembera mu iyo mvaho
Nkubwire ingingo isobetse izindi
Ariyo ntero wumva none;
Ngaho umva neza rwose ibikubiye muri iyi ngingo:

Ese urumva ushaka amande?
Uko gufungwa ko bigushaka,
Ese ukumbuye n’ikiboko?

Aha ndumva utansubiza,

Ariko Disi shenge
Ibyo kuri njye ndumva mbyanze
Kuko umuti wo nawubonye
Mpita nifuza kuwukubwira
*Ko mu rugo ariho amahoro aganje*

Reka nkubwire ntagushyoma
Iri zina ongera uryumve neza
*Corona* mwene *Coronavirusi* ,ntabwo ireba ngo uba I buzungu
Cyangwa uhora no ku mucanga
Ikofi ibyimbye ntiyikangwa , ku mashuri menshi ni nk’urusenda rukaryaryata utaruhonze!

Ntikureba ngo uri furere
Cyangwa yewe ngo uri fiance,
Abakora ibisasu ntibatinya,abo bize namasiyanse
Ntiyabareba ijisho ryiza.

Nawe se,Reba inyagwa igusaba amazi
Ngo karaba neza Kandi kenshi Kandi bidasaba amashuri,
Ibiganza byawe bishyire hirya ,ibi ntibisaba amafaranga,
Uwo muhuye shyiramo umwanya.
Ibi ndabyumva ninabyo rwose,
Ariko ubu irantumye rwose
Ngo utwo tugendo ntidushaka
Kandi ubaha izo nama
Abakuru bari kukugira
Ariko ibuka iri ku ruhembe
*Ko mu rugo ariho amahoro aganje* Kandi njye mbona bitagoye!

Erega rwose ntabwo nkwanze ,
Ibi kubikubwira ni Impanuro,
Ngo Irya mukuru uryumve neza,
Abayobozi bacu ntitubagore ,
Dufatanye twese umurage wacu,
Dusase inzobe tugisenye
Maze Dushakire kugisuma,
Dusonzere kugisonga
Maze icyo cyago kigire icyasha,
Tubyine insinzi inshuro igihumbi!

Ngaho rero nshuti ya Rwema
Munyarwanda ukunda u Rwanda
Niba wumva utameze neza
Agakorora kaje ,umuriro uhinda
Kandi unitsamura ubutitsa
Gana muganga agupime rwose
Cyangwa ukande **114#*
Ubufasha bwihuse ububone neza!

Reka aho uri hose maze nkushime
Kandi iyi nganzo uyumve rwose,
Njye nibwo buryo mbonye bwo kukubwira,
Ubuzima bwawe njye ndabukunda,
Nanjye ukunze ubwanjye nagushima,
Tugafatanya neza uru rugendo
*CORONAVIRUSI TUKAYITSINDA ,Maze mu rugo iwacu amahoro aganze!*

Reka mbicikirize ni byinshi
Ntavuga byinshi bikabacika
Dore ndabona umunsi uciye ikibu
Kandi aho ndi baranshaka
Ngo mbavomere kuri iyi nganzo
Twanzure iby’iki cyago.

*Murakoze Murakarama*

Dukomeze dufatanye kurwanya icyi cyorezo dukurikiza amabwiriza yose duhabwa n’inzego za Leta

*Umusizi RWAMUCYO NSENGIMANA Jean de Dieu*

Related posts

Abari abayobozi (Meya) n’ababungirije mu turere tugize umujyi wa Kigali bakuweho hashyirwaho abayobozi bashya

Espoir Ndayishimiye

Abashyigikiye Trump batewe ubwoba nuko Bill Gates ashaka gukoresha urukingo rwa COVID-19 ashyira utwuma (chips) mu bwonko bw’abant

admin

Inama zikomeye u Rwanda ruzakira mu gihembwe cya mbere cya 2020

Espoir Ndayishimiye

1 comment

MUTUYIMANA Lydia April 6, 2020 at 1:30 pm

Komeza imihigo rungano Jean de Dieu ,tugume mu rugo twirinde Koronavirusi.

Reply

Leave a Comment