Agezweho Amakuru

Rutsiro: Bifashishije group ya WhatsApp bakusanya agera kuri miliyoni 3.026.000 FRW mu gufasha imiryango yagizweho ingaruka na COVID19.

Mu gihe isi ikomeje guhangayikishwa n’icyorezo cya COVID19,icyorezo cyabonetse bwa mbere mu mwaka wa 2019 mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa kikagenda gikwirakwira ku isi ,aho ubu gihangayikishije na bimwe mu bihugu bikomeye kwisi birimo Amerika ,Ubufaransa ,Ubutaliyani kuko kidahwema kwica abantu uko bwije nuko bucyeye.

Icyi cyorezo kandi cyazahaje ubukungu bw’ibihugu bitandukanye ni mugihe hagiye habaho guhagarara kw’ingendo zo mu kirere,kigatera guhagarara kwa bimwe mu bikorwa byari bitunze abantu mu bihugu bitandukanye birimo n’ u Rwanda ,ndetse hakanafatwa ingamba itoroshye yo kubuza abantu kuva mu rugo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo.

Nyuma yuko umuntu wa mbere agaragaweho iyi ndwara ya Koronavirusi mu Rwanda ,na Leta y’u Rwanda yahise ishyiraho ingamba zitandukanye zirimo ku guma mu rugo,ibi byatumye imiryango imwe n’imwe yabonaga imibereho ari uko yashakishije ihagarara mu rwego rwo gukomeza kwirinda.

Gusa abanyarwanda bakomeje gufashanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi . Mu karere ka Rutsiro abarezi bahererera bahisemo gukusanya inkunga bifashishije urubuga “Abarezi Rutsiro” bakoresha kuri WhatsApp.

BAPFAKURERA Anastase watowe nabagenzi be ngo ayobore igikorwa ku rubuga ndetse ashyikirize iyi nkunga akarere avuga ko ari byiza gufasha abandi mu bihe nk’ibi igihugu gihanganye na COVID19.

Ati” twagize igiterezo ku rubuga duhuriraho nk’abarezi ,ariko kubera twari mu bice bitandukanye bibanza kugorana ndetse n’abandi bamwe badakoresha WhatsApp ,ariko uko twabigarukagaho cyane ,twese twaje guhuriza hamwe ,maze buri wese agenda atanga uko yifite ,nta giciro fatizo twagennye ariko twagiye kubona tubona abantu barabyumvise none tubonye Miliyoni 3 zirenga”
Akomeza avuga ko gufasha ari umutima ati niba Ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bwari gomwe umushahara wabo kubera iki twe tutakurikiza urwo rugero Anastase avuga ko kurera bihera mu mutwe kandi ko ufite umutima wo gutanga adashobora kubura icyo atanga.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme MUSABYEMARIYA M.Chantal wakiriye iyi nkunga ingana na 3.026.000 FRW uyu munsi tariki ya 10/04 avuga ko akarere kishimiye iyi nkunga kandi kari buyishyikirize imiryango koko yagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Ati” Twishimiye iyi nkunga y’abarezi,mu byukuri biragaragaza ubufatanye n’abaturage no gushyira hamwe bitanga umusaruro. Twasanze byibura nitugabanya iyi nkunga imwe mu miryango inkunga batanze iraba ihaye imiryango 925 mu mirenge yose duhereye kuri imwe ibabaye kurusha iyindi. Gusa n’ubundi hari imiryango twari dusanzwe dufasha muri serivisi y’imibereho myiza. Akomeza kandi asaba abaturage ko nabo bakomeza gufashanya nkuko byari bisanzwe bibaho ariko bikaba akarusho muri iki gihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID19.

Mu Rwanda kugeza ubu hamaze kugaragara abarwayi ba COVID19 113 muri bo 7 baravuwe barakira.

Inkuru yanditswe na NSENGIMANA Jean de Dieu

Related posts

Yasin yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri SIA PRINCE STUDIO

Espoir Ndayishimiye

Kigali : abiga mu rwunge rw’amashuri abanza na yisumbuye Camp Kigali bahawe ubumenyi bw’ibanze Mu gihe bagiye kwambuka umuhanda

admin

Ubukangurambaga bwa gerayo amahoro bwa komereje mu idini ya islam

Espoir Ndayishimiye

Leave a Comment