Agezweho Amakuru Ubuzima

RDC: Nyuma y’iminsi 52 hongeye kugaragara umurwayi wa Ebola.

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hoyengeye kugaragara umurwayi mushya wa Ebola kuri uyu wa Gatanu mu gihe hari hashize igihe kitari gito ,muri iki gihugu hatavugwa iyi ndwara. Ibi byemejwe n’ubuyobozi bwa RDC,ndetse n’umuryango wabibumbye wita ku buzima OMS.

Abinyujije kuru kuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 10/04 ,umuyobozi w’ishami ryabibumbye ryita ku buzima OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko muri RDC hagaragaye undi murwayi mushya wa Ebola.

Ati”Uyu munsi natumije inama ya komite yihutirwa kuri Ebola muri DRC. Nyuma y’iminsi 52 nta murwayi mushya , itsinda rishinzwe gukurikirana no gusubiza hasi iyi ndwara ryemeje ko habonetse undi murwayi. Twagiye twitegura kandi dutegereje kubona n’abandi barwayi bashya mu minsi iri imbere.

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko Kubwamahirwe, ibi bivuze ko leta ya DRC itazashobora gutangaza ko icyorezo cya Ebola kirangiye kuwa mbere, kuwa 13/04 nkuko byari byitezwe. Yongeyeho kandi ko OMS ikomeje kuba hafi kandi yiyemeje nka mbere gukorana na guverinoma ya Congo , abaturage bagize ingaruka ndetse nabafatanyabikorwa kugirango iki cyorezo kirangire.

Iki cyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Congo mu kwezi kwa Kanama, 2018, cyandurwa na basaga ibihumbi bitatu, maze abasaga ibihumbi bibiri kirabahitana.

Iki gihugu kigira indwara z’ibyorezo zitandukanye zirimo n’iseru ,Minisiteri y’ubuzima muri RDC ivuga ko ihangayikishijwe niki cyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu gihe kandi ihanganye na COVID19 nk’icyorezo cyibasiye isi nacyo kitaboroheye.

Yanditswe na NSENGIMANA Jean de Dieu

Related posts

ALLY NIYONZIMA AMAZE KUBONA IBYANGOMBWA BIMWEMERERA GUKINIRA RAYON SPORTS

Alpha Niyibigira

Ubukangurambaga bwa gerayo amahoro bwa komereje mu idini ya islam

Espoir Ndayishimiye

IKIPE YA PARIS SAINT GERMAIN YA BA NEYMAR NA MBAPE NAYO YAMAZE KUYOBOKA UBUKERARUGENDO BW’URWANDA,AHO YASINYANYE N’U RWANDA IMYAKA 3.

admin

Leave a Comment