Amakuru Imyidagaduro

La Casa de Papel: Abakunzi biyi serie bakomeje kuvuga ko Berlin ari umugabo wa Alicia Sierra

Money Heist ( La casa de papel) mu minsi ishize imaze gushyira hanze season yayo ya 4 kuri Netlix. Ariko se ni uwuhe mugabo utarasobanuka wa Alicia sierra?

Bimwe mu bintu bikomeje kuyobera abarebyi biyi filime muri season yayo ya 4, ni kumenya ninde mu byukuri uyu umugabo w’uyu mu polisi Inspector Alicia Sierra ( yakinwe na Naiwa Nimri). Uyu mu polisi ukomeye cyane wahishuye amabanga akomeye ku mugabo we witabye Imana yabivuganye amarangamutima menshi, ari byo byatumye abarebyi biyi season bavuga ko uyu mugabo yavugaga ari uwo baba basanzwe barabonye!

Ninde wari umugabo wa Alicia Sierra muri La Casa de papel?

Alica Sierra ni umwe mu bakinnyi bakomeye kugeza ubu muri ino filme. Ni umupolisi utwite ukomeje kugaragaza ubugome ndetse nurwango mu bantu bagize igikundi cy’abajura, ari naho no muri season ya kane yayo yahishuye bimwe mu buzima bwe bwite, cyane cyane byerekeye ku wahoze ari umugabo we.

Lisbon na Alicia Sierra

Mu ibazwa ridasanzwe aho yabazaga Lisbon (Itziar Ituño) yagaragaje ko umugabo we German yishwe na cancer.

Yagize ati “ umugabo wanjye yijwe na cancer y’urwagashya, aho bakubwira ngo usigaje gusa amazi abiri ndetse atarengaho. Nari ntangiye kubyibuha ariko we agenda ananuka, nasaga nki rose we agenda asa umuhondo, byaramwishe cyane. Ubuzima warimo bukurira imbere muri njye ariko we urupfu ruri gkura muri we. Iyo yari canceri.”

Waba uzi ikuntu cyanyuma yambwiye? Wakiyumvisha ko ijambo ryanyuma yavuze ari “ reba amakuru!”

Berlin Pedro Alonso

Abakunzi biyi filime bakurikije ibyo Sierra yari amaze kuvuga, bavuze ko iyo nkuru yaba imeze nkiyo bazi. Nkuko abakunzi bayo bazi Berlin Pedro Alonso yavuze ko yari arwaye indwara idasanzwe yendaga ku mwica. Ntiyaba yarashakaga ko umugore we areba amakuru yari yerekeye bariya bajura!

User Dacnien yanditse ku rubuga Reddit “ ubu ntitwavuga ko Berlin ari umugabo wa Sierra?”

Izina rye ryari German, ariko mu ruhererakane rwiyi filme ntibisobanuka neza uko Sierra yaba yaratwise iriya nda mu myaka 2 gusa yari ishize keretse gusa niba Berlin atarapfuye akaba yari akiriho, niba Sierra yariwe Tatiana.

Igitekerezo cyuko umugore wa Berlin, Tatiana (Diana Gómez) na Alicia ko hari aho baba bahriye, iki gitekerezo si gishya kuko byahereye muri season yayo ya 3.

Ni mugihe na Renzo Azriel yanditse ati “ mbese aba baba ari umuntu umwe? Sierra asa nkaho atatangajwe nimikino Professor yarimo akina, rero niyo mpamvu ntekereza ko aria bantu bamwe”

Nubwo bimeze gutyo, harimo ibintu byinshi byaba bidasobanutse muri iyi filme, kuko abarebye season zabanje babonye uko Tatiana yari ameze, kuko iyo rore yakinwe na Diana Gómez. Rero atandukanye cyane nuwakinye ari Alicia muri La casa de papel.

Naone nkukobizwi Berlin yapfuye bagisoza igikorwa cyambere cyo kwiba aho yijwe atobaguwe n’amasasu menshi kuruta uburwayi yari afite.

Related posts

ALLY NIYONZIMA AMAZE KUBONA IBYANGOMBWA BIMWEMERERA GUKINIRA RAYON SPORTS

Alpha Niyibigira

RDC: Nyuma y’iminsi 52 hongeye kugaragara umurwayi wa Ebola.

Espoir Ndayishimiye

Bushali na Mukadafu nibamwe mubibasiriwe mundirimbo nshya ya SAN G

admin

Leave a Comment