Amakuru Ubushakashatsi

China: Intumbi imaze imyaka 2000 igifite imisatsi, imitsi n‘amaraso

Waba utangajwe, cyangwa wibaza niba ibi bishoboka! Ibintu bitandukanye biba buri munsi. Mu bwami bwa kera bwa Misiri n’Ubushinwa, bagiraga imihango yo gushyingura abantu mu buryo imibiri yabo itangirika (mummification)

Mu myaka 2000 ishize, Xin Zhui uzwi ku izina rya Madamu Dai,yari umwe muri abo bashyinguwe kuburyo imibiri yabo itabora mu bwami bwa Han dynasty, ubu intumbi ye ikaba igifite imisatsi yawe, umubiri uroroshye uwukozeho, ndetse no mu ngingo habasha guhinika, nkuko umuntu muzima ahina mu ngingo. Akaba azwiho kuba ari we wambere wabitswe neza muri ubwo buryo kuruta abandi mu mateka.

Xin Zhui

Xin Zhui yavumbuwe ahasaga mu w’I 1971 aho abacukuzi bacukuraga muri Changsha, bagera ahari imva yuyu mugore. Yari ashyinguranwe n’imitako y’abanyabugeni isaga 1000, ibirimbisho by’abagore, nibishushanyo bibajwe mu biti 162 byerekanaga uwo yari we ndetse nifunguro yagombaga kurya nyuma yubu buzima

Abashakashatsi basanze ninyama ze zo munda zikiri nzima, ndetse namaraso ye akigaragaza ubwoko wayo.imitsi ye yagaragaje kuvura kw’amaraso, byerekana urupfu yapfuye ko yishwe n’umutima. Nyuma bashakashatsi babonye ko yari abafite ibinure byinshi mu mubiri, afite umuvuduko w’amaraso ndetse arwaye n’umwijima.

Nyuma yo gukora ubushakashatsi, batangaje ko Lady Dai yapfuye afite imyaka 50 yishwe n’umutima. Umubiri we wari wari ushyinguwe neza kuburyo abashakashatsi bemeza ko yapfuye yar yamae no kurya melon.

Ku mva ye basanzemo imyenda yambaraga 100 yo mu bwoko bwa silk. Isanduku yarimo yari ifungishijwe ikinyabutabire Charcoal) ivanze nibumba, kugirango amazi atazinjiramo cyangwa bagiteri.

Umubiri we wari ushyinguwe neza mu isanduku yeharimo ibinyabutabire bitaramenyekana, uruhu rwe rucyoroshye ndetse amaboko n’amaguru bikibasha guhinika mu ngingo. Inyamaze zo mu nda ‘imitsi nabyo byari bikiri bizima, n’amaaso make basanze mu mitsi ye. Hari umusatsi ku mutwe we, uruhu rwe rwo mu maso, ingohe , amazubu byose bikiri bizima, intoki ze ndetse n’amano bikiri bizima

Related posts

YABUJIJWE KUJYA MU BIRORI BY’ IFATWA RY’IMPAMYABUMENYI YA KAMINUZA Y’UMUKOBWA WE

Alpha Niyibigira

Polisi yafashe ingamba nshya zo guhana abatwara ibinyabiziga batabyemerewe muriyi minsi yatanzwe yoku guma murugo hirindwa covid 2019

Espoir Ndayishimiye

UMUTOZA W’IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI MASHAMI VINCENT YAHAMAGAYE IKIPE Y’IGIHUGU.

Alpha Niyibigira

Leave a Comment