Amakuru Ubuzima

Umuntu wambere wishwe na Covid 19, yandujwe nu murambo wu wari uyirwaye

Abashakashatsi ntibiragaragaza igihe coronavirus ishobora kumara mu mubiri mugihe umuntu yamaze gupfa.

Abashakashatsi mu gihugu cya Thailand, batangajeko babonye bwambere umuntu wishwe na Covid 19 aho yandujwe n’umubiri w’umuntu wamaze gupfa. Ibi byatangajwe mu raporo yasohotse muri Forensic and Legal Medicine. Byagaragayeko aribwo bwambere ibi bitangajwe ahao umuntu muzima yanduzwa n’umurambo mu bihugu byose.

Abashakashatsi ntibarasobanura neza igihe iyi virus ishobora kumara mu mubiri nyuma yo gupfa, bati kubera Atari ibintu bisanzwe bibaho muri Thailand, ntibahita bafata umwanzuro uwo ari wose.

Umwanditsi wa Forensic and Legal Medicine yagize ati

“ kuri ubu ntamibare ihari yerekana imibiri yanduye Covid-19, kuko tari ibintu bisanzwe gupima imirambo yabantu bishwe na Covid-19  muri Thailand”  

Yashumangiye ko abantu bose bazajya bajyana imibiri yabantu bishwe na Covid-19 bahomba kuzajya bakomeza kwikingira nkuko bisanzwe abakozi bakora mu by’ubuzima bikingira.  

“ Umuryango muzamahanga wita ku buzima (WHO) watangaje ko kwanduzwa n’imbiri yabantu bamaze gupfa Atari ibintu bikunze kugaragara, kuko virus itabaho umwanya munini umuntu amaze gupfa.”

Ushinzwe ubuzima mu gihugu cy’Ubwongereza kuri 31 Werurwe yatangaje ko: “abantu bahererekana imibiri bagomba kuba menye bakamenya ko hari ibyago byinshi byo kuba bakandura Covid-19  binyuze mu matembazuzi no kuruhu rwuwo yagaragayeho.

Related posts

Polisi ikomeje kwibutsa abamotari bakomeje gukora amakosa bakerenga kumabwirizwa bahawe ko babihagarika

Espoir Ndayishimiye

Abari abayobozi (Meya) n’ababungirije mu turere tugize umujyi wa Kigali bakuweho hashyirwaho abayobozi bashya

Espoir Ndayishimiye

MU MWAMBARO MWIZA WA “VISIT RWANDA “PARIS SAINT GERMAIN BARI BABEREWE,

Alpha Niyibigira

Leave a Comment