Agezweho Amakuru

Polisi y’u Rwanda yerekanye Abantu 28 bashinjwa kwimurira utubari mu ngo zabo

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020 Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 28 bo mu mujyi wa Kigali barimo abagore 10 n’abagabo 18 baraye bafashwe bakekwaho kwimurira utubari mu ngo zabo aho batumiraga bagenzi babo bakaza gusangira inzoga birengagije amabwiriza yashyizweho yo kwirinda no gukumira Covid-19.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki 19 Mata 2020 mu bugenzuzi bwa Polisi y’u Rwanda aho kubufatanye n’abaturage hafashwe abantu bo mu duce twa Kicukiro, Kimironko, Kibagabaga n Kanyinya bakekaho iki cyaha.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera aho yabwiye radiyo Rwanda ko bafashwe kandi bagiye gushyikirizwa inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Yagize ati “Abo bantu bafashwe baturuka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bakekwaho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus aho batumiraga abantu aho batuye bagasangira inzoga kandi bazi ko bitemewe kuva mu rugo. Ubu twamaze kubereka itangazamakuru igisigaye turabashyikiriza inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwamubikorwa rya gahund yo kwirinda Coronavirus mu Rwanda bakabakurikirana.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko abantu barenga ku ngamba zafashwe bagihari kandi ko bakomeje gukaza ingamba zo kubashakisha yamagana n’abantu bakomeye k’umuco wo kumva ko inzoga iryoha isangiwe.

Ati” Abo bantu nkuko tumaze igihe tubivuga barahari barenga ku ngamba zafashwe kandi ntibyemewe kuko bikurura kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19. Ibintu by’umuco abantu bishyizemo ko inzoga iryoha isangiwe bamenye ko barengera kandi ingamba zirakomeje bazajya bafatwa babihanirwe n’amategeko.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko bagiye kongera imikoranire n’inzego z’ibanze mu masibo, mu midugudu, utugari ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo abantu bihisha bakarenga ku mabwiriza yashyizweho bajye batangirwa raporo kandi bakurukiranwe. Yanashimiye abaturage bakomeje kuba inyangamugayo bagatanga amakuru ku gihe bagamije kurinda ubuzima bw’abanyarwanda.

Avuga kandi ko batabujije abantu kunywa igihe bafite ibyo banywera mu ngo zabo ahubwo ikitemewe ari ukurenga ku mabwriza yashyizweho yo kunywera mu tubari cyangwa mu matsinda y’abantu kuko byongera kwandura no kwanduza Coronavirus.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bagera ku 147 aho abamaze gukira ari 7 6 mu gihe abakirwaye ari 71 kandi nta n’umwe uritaba Imana.

Related posts

AMAVUBI STARS YONGEYE GUSHYIRWA MU BIGANZA BYA MASHAMI

Alpha Niyibigira

Ikinyabupfura n’ubunyamwuga musanganywe bizabafashe gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda” DIGP Felix Namuhorany

Espoir Ndayishimiye

Abantu 102 nibo bamaze kwandura coronavirus mu Rwanda

Espoir Ndayishimiye

Leave a Comment