Agezweho Amakuru Ubukungu

CHOGM2020 irasubitswe kubera KORONAVIRUSI

Mu itangazo ry’ubunyamabanga bwa Commonwealth bwashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri rivuga ko Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza bihuriye mu muryango wa CommonWealth (CHOGHM2020) ku nshuro ya 26 yariteganyijwe kubera I Kigali kuwa 22-27 Kamena yasubitswe kubera icyorezo cya COVID19 hakazatangazwa ikindi gihe izabera.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda cyari kuzakira iyi nama ku nshuro ya mbere ,Perezida Paul Kagame avuga ko mu mezi ari imbere buri munyamuryango wa Commonwealth azibanda ku kurwanya COVID19 ndetse n’ingaruka izagira ku mibereho y’abaturage bo muri ibyo bihugu.

Naho Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Rt. Hon. Patricia Avuga ko iyi nama itakibaye kubera icyorezo cya COVID19 kibasiye isi kimaze guhindura byinshi ndetse Aho ubukungu bwa bimwe mu bihugu bumaze gusubira inyuma n’abantu bakahatakariza ubuzima, Gusa yizeza abanyamuryango ba Commonwealth ko ntakabuza bazabonana muri iyi nama izabera I Kigali nubwo igihe yazaberaho kitatangajwe .

Yanditswe na NSENGIMANA Jean de Dieu

Related posts

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byahakanye amakuru avugako bagize uburangare ku burwayi bwa Dj Miller uherutse kwitaba Imana

Espoir Ndayishimiye

ABANYAMAKURU 20 BA MBERE MU RWANDA MU MYIDAGADURO BAKOMEJE KURINDA IZINA RYABO NGO RITAGWA

Alpha Niyibigira

Umuvugo: Mu rugo niho Amahoro aganje

Espoir Ndayishimiye

Leave a Comment