Amakuru Politike

MENYA ABAPEREZIDA BAYOBOYE IGIHUGU CY’UBURUNDI N’UMURAGE BASIGIYE IGIHU CYABO.

Ku itariki ya 20 Mutarama 1959 ni bwo uwari umwami w’uburundi Mwami mwambutsa IV yasabye ububiligi bwakoronezaga uburundi ko babuha ubwigenge ndetse anasaba iseswa ry’ubumwe bitaga Ruanda-Urundi.

  Mu kwezi kwakurikiye nibwo amashyaka akorera mu Burundi yatangiye gukora ubuvugizi kugirango ubutegetsi bw’abakoloni burangire, Ndetse no gutandukana kwa Ruanda-Urundi. Iryambere kandi rinini muri ayo mashyaka ryari Union for National Progress (UPRONA).

Ku itariki ya 1 Nyakanga 1962 nibwo   Uburundi bwasabye Ubwigenge ,kandi mu buryo bwemewe n’amategeko,igihugu cyahinduye izina kiva ku izina rya Ruanda-Urundi kitwa Repubulika y’ u Burundi.

Uburundi bwabaye ubwami bugendera ku itegeko nshinga.buyoborwa na Umwami Mwambutsa IV.Tariki ya 18 Nzeri 1962 nibwo uburundi bwinjiye mu muryango wabibubye

(ONU).

1. MWAMBUTSA IV BANGIRICENGE

Mwambutsa IV ya vutse tariki ya 6 Gicurasi 1912. Yayoboye  Uburundi kuva 1915 kugeza 1966 yasimbuye Ise Mutaga IV ku ngoma.

Ingoma ya Mwambutsa ahanini yahuriranye n’ubutegetsi bw’ababiligi ( 1916-1962), Ababiligi bagumanye abami b’u Rwanda n’uBurundi muri politiki y’ubutegetsi butaziguye. Mwambutsa ku ngoma ye ahanini yashakaga ko amoko yose aringanira hagati ya Bahutu n’Abatusi, ibi bigaragarira kungoma ye yashyizeho umwanya wa minisitri w’intebe muri buri bwoko. Umwami Mwambutsa IV yatanze  tariki ya 26 Werurwe 1977 m’Ubusuwisi

2. NTARE V

Umwami Ntare V w’Uburundi avuka bamwise Charles Ndizeye tariki ya 2 Ukuboza 1947, Ntare V ni we Mwami wanyuma wayoboye uburundi, Yayoboye uburundi  muri Nyakanga 1966 , yarazwi nk’igikomangoma Charles Ndizeye.Nyuma y’uko abahutu bari bayoboye bagerageje guhirika ubutegetsi mu Kwakira 1965, Ise yagiye mubuhungiro mugihugu cy’Ubusuwisi.mukwezi kwa gatatu 1966  Mwambutsa IV yateguye umuhungu we nk’umuzungura w’ingoma ,igikomangoma cy’ikamba yahise yirukana Se na guverinoma ye muri Nyakanga  1966. Nyuma muri uwo mwaka ubutegetsi bwa gisirikare bwari buyobowe na Michel micombero bahiritse ubutegetsi bwe  maze ajya mubuhugiro mu burengerazuba bw’ubudage nyuma ajya muri Uganda n’uko Ntare V agaruka mu Burundi muri Werurwe 1972.

Umwami Ntare V yayoboye Uburundi kuva tariki 8 Nyakanga kugeza 28 Ugushyingo 1966,Yatanze tariki 29 Mata 1972 afite imyaka 24 I gitega .

3. MICHEL MICOMBERO

 Michel Micombero yarafite ipeti rya General mu gisirikare cy’u Burundi yavutse tariki ya 26 Kanama 1940 ,yari umusirikare ufite ipeti ryo hejuru kandi w’Umunyapolitiki yahiritse ubutegetsi bwa cyami bwari buyobowe n’Umwami Ntare V nk’uko twabivuze hejuru.

Michel Micombero yahise aba Perezida wa mbere W’Uburundi , ayobora kuva tariki ya 28 Ugushyingo 1966 kugeza tariki ya 1 Ugusyingo 1976, ubutegetsi bwe bwaranzwe n’igitugu cyane , abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bakandamijwe cyane maze mu 1972 bashatse guhangana n’ubutegetsi bwa Micombero ,byatumye habaho ubwicanyi n’ihohoterwa ryakorewe abaturage b’Abahutu aho abantu bagera ku 100,000 cyane cyane Abahutu nibo bishwe.

Nyuma mu 1976 Jean Baptiste Bagaza yari umusirikare mu kuru nawe ahirika ubutegetsi bwe maze Micombero ahungira muri Somalia ari naho yapfiriye ku itariki ya 16 Nyakanga 1983.

4. JEAN-BAPTISTE BAGAZA

Jean Batiste Bagaza yari umusirikare mukuru mu gisirikare cy’u Burundi yarafite ipeti rya Colonel, yavutse tariki ya 29 Kanama 1946 yari umunyapolitiki, Bagaza yabaye Perezida wa kabiri wa Repebulika y’u Burundi ayobora kuva ku 1 Ugushyingo 1976 kugeza ku itariki ya 3 Nzeri 1987.

Bagaza nawe yagiye kubutegetsi ahiritse ubutegetsi bwa Micombero (Coup d’état) mu 1976 ahita anayobora ishyaka bitaga  Union for National Progress (UPRONA). Ubutegetsi bwa Bagaza bwaranzwe n’igitugu ndetse n’ikandamiza aho muri  1981 yashyizeho itegekonshinga rishya ryahurizaga Abarundi hamwe mu ishyaka rimwe ariryo UPRONA.

 Mu 1987 Major Pierre Buyoya yahiritse ubutegetsi bwa Bagaza (Coup d’état )igihe  Bagaza yari i Quebec  Muri Canada Buyoya ahita yishyiraho nka Perezida w’u Burundi, Bagaza agarutse yahise ahungira muri Uganda nyuma ajya muri Libye kugeza 1993. 1994 ni bwo yagarutse mu Burundi.

Perezida Jean Baptiste Bagaza yatabarutse tariki 4 Gicurasi 2016 afite imyaka 69apfira mu Bubiligi.

5. PIERRE BUYOYA

Pierre Buyoya ni Umusirikare ufite ipeti rya Major mu gisirikare cy’u Burundi yavukiye i Rutovu muri ntara ya Bururi tariki ya 24 Ugushyingo 1949, yayoboye Igihugu cy’u Burundi inshuro ebyiri , bwa mbere ya yoboye guhera 1987 kugeza 1993 ubwa kabiri yongera kuyobora Uburundi kuva 1996 kugeza 2003, muri rusange Buyoya yayoboye imyaka 13.

Muri Nzeri 1987, Buyoya yayoboye coup d’état ya gisirikare  ahirika ubutegetsi  bw’Uburundi bwari buyobowe na Jean Baptiste Bagaza maze ahita atangaza ko abaye perezida wa mbere wa Repubulika ya 3 y ‘u Burundi. Buyoya akimara gufata ubutegetsi yatangaje gahunda yo kwishyira ukizana no guhuza umubano hagati y’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.

Ibi byatumye habaho imyigaragamybo y’Abahutu muri Kanama 1988, ihitana abantu bagera ku 20,000. Nyuma y’ubwo bwicanyi perezida Buyoya yashyizeho comisiyo ishinzwe guhuza  impande zombi.

Ku itariki ya 30 Mata 2003  n’ibwo Perezida Pierre Buyoya yasimbuwe kubutegetsi na Domitien Ndayizeye.

6. CYPRIEN NTARYAMIRA 

Cyprien Ntaryamira yavukiye muri Bujumbura Rural tariki ya 6 Werurwe 1955, yabaye perezida wa  gatanu wa Repubulika y’u Burundi kuva tariki ya 5 Gashyantare 1994 kugeza ubwo yapfiraga mundege ya ririmo we na  perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ubwo yahanurwaga ikagwa hafi y’urugo rwe i Kigali. Nyuma y’iminsi ibiri ku itariki ya 8 Mata 1994 uwari perezida w’inteko shingamategeko Sylvestre Ntibantunganya yahise ayobora Uburundi.

7. SYLVESTRE NTIBANTUNGANYA

Sylvestre Ntibantunganya yavukiye i Gitega tariki ya 8 Gicurasi 1956 ni Umurundi w’umunyapolitiki  yahoze ari umuvugizi w’inteko nshingamategeko y’Uburundi kuva mu Kuboza 1993 kugeza ku 1 Ukwakira 1994.

Ntibantunganga  yabaye kandi perezida wa gatandatu w’u Burundi kuva tariki ya 6 Mata 1994 kugeza tariki ya 25 Nyakanga 1996, Yasimbuwe kubutegetsi na Pierre Buyoya 1996 kugeza 2003.

8. DOMITIEN NDAYIZEYE

 Domitien Ndayizeye yavukiye mu ntara ya Kayanza mu Burundi ku itariki ya 2 Gicurasi 1951 yari umunyapolitiki. Domitien yayoboye igihugu cy’u Burundi kuva 2003 kugeza muri 2005 asimbuye Pierre Buyoya tariki ya 30 Mata 2003 nyuma y’uko yari vice perezida kubutegetsi bwe amezi 18.

Perezida Ndayizeye yasimbuwe ku kubutegetsi na perezida Nkurunziza tariki ya 26 Kanama 2005. Ku butegetsi bwe Ndayizeye yagerageje guca icyuho cyari hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu Burundi binyuze mu bufatanye n’abandi ba perezida bo mukarere; nka Museveni uyobora Uganda ndetse na Mkapa wayoboraga Tanzaniya.

9. PIERRE NKURUNZIZA

Pierre Nkurunziza yavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 18 Ukuboza 1964 yari umunyapolitiki ,Yabaye perezida wa munani wa Repubulika y’u Burundi kuva tariki ya 26 Kanama 2005 kugeza tariki ya 8 Kamena 2020. Perezida Nkurunziza ni we mu perezida wayoboye igihugu cy’u Burundi igihe kirekire kurusha abandi ba perezida kuko yayoboye imyaka 15.

Perezida nkurunziza yapfuye tariki ya 8 Kanama 2020 apfira mu Burundi afite imyaka 55,yasimbuwe na Évariste Ndayishimiye.

10. GENERAL  ÉVARISTE NDAYISHIMIYE

General Évariste Ndayishimiye ni umunyapolitiki w’Umurundi yavukiye muntara ya Gitega 1968, yabaye perezida wa cyenda wa  Repubulika y’u Burundi tariki ya 18 Kanama 2020 na n’ubu niwe uyoboye igihugu cy’u Burundi, aturuka mu ishyaka bita Conseil National Pour la Défense de la Démocratie – Forces pour la Défense de la Démocratie,( CNDD–FDD ).

Umwanditsi : Donatien BIRORI

Related posts

GASOGI UNITED YATSINZE APR FC UMUKINO WAGARAGAYEMO AMAHANE MENSHI KU MPANDE ZOMBI

Alpha Niyibigira

MU MWAMBARO MWIZA WA “VISIT RWANDA “PARIS SAINT GERMAIN BARI BABEREWE,

Alpha Niyibigira

BATATU BEGUKANYE IRUSHANWA RYA GUMA GUMA BAZAHURIRA K’URUBYINIRO

admin

Leave a Comment